Amavubi yiganjemo amasura mashya yatangiye imyitozo yo kwitegura imikino ya CAN2025-Amafoto
Ikipe y’Igihugu y’Umupira w’Amaguru y’Abagabo “Amavubi” ubona ko yiganje amasura mashya, yatangiye imyitozo yitegura imikino ibiri yo mu itsinda D mu gushaka itike y’Igikombe cy’Afurika CAN2025 u Rwanda ruzakinamo na Benin muri uku Kwezi kwa 10.
Ku wa Mbere tariki 30 Nzeri 2024, ni bwo abakinnyi bigajemo benshi bakina imbere mu gihugu na Kury Johan Marvin wahamagawe ku nshuro ya mbere, batangiye imyitozo itegura iyi mikino ibiri.
Urutonde rw’Abakinnyi 38 bahamagawe
Abazamu: Ntwali Fiarce, Buhake Clement Twizere, Hakizimana Adolphe, Niyongira Patience, Muhawenayo Gad.
Ba myugariro: Ombolenga Fitina, Byiringiro Gilbert, Niyomugabo Claude, Ishimwe Christian, Imanishimwe Emmauel, Ange Mutsinzi, Manzi Thierry, Niyigena Clement, Nshimiyimana Yunusu, Aimable Nsabimana na Hirwa Jean.
Abo Hagati: Bizimana Djihad,Ruboneka Jean Bosco, Mugisha Bonheur, Rubanguka Steve, Ndikumana Fabio, Iradukunda Simoen na Ngabonziza Pacifique.
Ba Rutahizamu: Muhire Kevin, Geulette Samuel Leopold, Nshuti innocent, Gitego Arthur, Kwizera Jojea, Niyibizi Ramadhan, Dushiminan Olivier, Iraguha Hadji, Kury Johan Marvin, Salim Abdallah, Kabanda Serge, Ishimwe Annicet, Mbonyumwami Taiba na Biramahire Abeddy.
Umukino ubanza u Rwanda ruzasura Benin tariki 11 Ukwakira 2024, kuri Felix Houphouet Stadium Abidjan muri Cote d’Ivoire kubera ko Benin idafite ikibuga cyemewe n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF), mu gihe umukino wo kwishyura uzabera i Kigali tariki 15 Ukwakira 2024, saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kuri Sitade Amahoro.
Kugeza ku munsi wa Kabiri, Nigeria ni yo iyoboye itsinda D n’amanota ane, ikurikiwe na Benin ifite amanota atatu, u Rwanda ni urwa gatatu n’amanota abiri mu gihe Libya ari iya nyuma n’inota rimwe.
Amavubi amaze imyaka 20 atitabira igikombe cy’Afurika dore ko aheruka icya 2004 muri Tunisia.