Aliou Cissé wahesheje igikombe cya Afurika ikipe ya ‘Senegal’ yirukanwe

Amakuru aravuga ko umutoza Aliou Cissé wahesheje ikipe y’igihugu ya Senegal igikombe cya Afurika mu mwaka 2021 yamaze kwirukanwa.

Amakuru yemezwa n’ibinyamakuru byo mu gihugu cya Senegal, biravuga ko Aliou Cissé atakiri umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu y’abagabo nk’uko bimaze gutangazwa mu masaha make n’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Senegal.

Uyu mutoza w’imyaka 48 y’amavuko byamaze kwemezwa ko yatandukanye n’ikipe ya ‘Taranga Lions’ kuri uyu wa gatatu tariki 2 Ukwakira 2024.

Ibinyamakuru by’imikino byemeje ko Cissé yirukanwe n’Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Senegal nyuma yo gushidikanya ku musaruro we utari mwiza kuri ubu.

Mu mikino yavuba aha aheruka gukina, Aliou Cissé n’abakinnyi be barimo Sadio Mane, baheruka gutsinda ikipe y’u Burundi igitego 1-0 nabwo cyatsinzwe kuri penaliti itaravuzweho rumwe, ndetse n’umukino Senegal yanganyijemo na Benin 1-1 mu rugendo rwo gushaka itike y’igikombe cya Afurika.

Ni mugihe iri shyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Senegal ryatangiye gushaka umusimbura wa Aliou Cissé.

Mu itangazo ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Senegal (FSF) ryashyize hanze ryashimiye Aliou Cissé wagize uruhare mu kubaka umupira w’amaguru muri iki gihugu ndetse agahesha n’ikipe y’igihugu igikombe cya Afurika umwaka 2021. Gusa bemeza ko igihe cyari kigeze ngo batandukane ku buryo ntayandi masezerano yakongerwa.

Aliou Cissé wakanyujijeho ubwo yakiniraga ikipe y’igihugu ya Senegal, yahawe akazi ko gutoza ikipe y’igihugu ya Senegal mu mwaka 2015.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *