APR WBBC na REG WBBC zigiye guhatanira igikombe cya shampiyona
APR WBBC na REG WBBC zabashije gukatisha itike yo gukina imikino ya nyuma ya kamparampaka ‘BetPawa Playoffs’ mu bagore, igomba gutanga igikombe cya shampiyona muri basketball.
APR WBBC yabigezeho nyuma yo gutsinda imikino 3-0 isezerera GS Marie Reine muri ½ mu mikino ya kamparampaka itanu yagomba gukinwa.
Intsinzi ya gatatu ya APR BBC mu bagore yayigezeho nyuma yo gutsinda GS Marie Reine amanota 86-45, mu mukino wabaye kuri uyu wa gatatu tariki 2 Ukwakira 2024, muri Petit Stade.
Ni mugihe kurundi ruhande ikipe ya REG WBBC nayo yatsindaga ikipe ya Kepler WBBC amanota 70-56, igahita igera ku mukino wa nyuma isanga APR WBBC.
Ikipe ya REG WBBC yageze ku mukino wa nyuma wa kamparampaka ‘BetPawa Playoffs’ uyu mwaka nyuma yo gutsinda imikino 3-0 Kepler WBBC.
Uyu mukino wakurikiye uwari wabanje wa APR WBBC na GS Marie Reine wabereye nawo kuri Petit Stade.
Biteganyijwe ko imikino ya nyuma ya kamparampaka ‘BetPawa Playoffs’ mu bagore izatangira kuri uyu wa Gatanu tariki 4 Ukwakira 2024, kuri Petit Stade i Remera ahakinwa imikino irindwi, ikipe izegukana intsinzi y’imikino ine mbere niyo izabasha guhabwa igikombe cya shampiyona.
Aho umukino wa REG WBBC na APR WBBC uzaba guhera Saa Mbili n’igice z’ijoro (20h30), ariko ukazabanzirizwa no gukinira umwanya wa gatatu, uzahuza GS Marie Reine na REG WBBC guhera Saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h00).