Amatike y’ibitaramo Chris Brown afite muri Afurika y’Epfo na Brazil yashize ku isoko rugikubita
Umuhanzi w’icyamamare mu njyana ya RnB Chris Brown yanditse amateka mu bitaramo ateganya gukorera mu bihugu bibiri aribyo Afurika y’Epfo na Brazil, nyuma y’uko amatike y’ibyo bitaramo ashize ku isoko mugihe kitageze no mu masaha abiri abitangaje.
Byafashe gusa igihe cy’isaha n’igice amatike y’igitaramo cya Chris Brown afite muri Afurika y’Epfo agiye hanze, nyuma yaho atangaje ko ayashyize hanze, aho yahise ashira rugikubita bituma ashyiraho indi tariki, kimwe no muri Brazil byagenze utyo.
Kuri uyu wa Kane, nibwo Chris Brown yari yashyize hanze amatike y’igitaramo afite ku wa 14 Ukuboza 2024 i Johannesburg muri Afurika y’Epfo kuri sitade ya FNB Stadium.
Iyi ni sitade yakira abantu ibihumbi 94,736, nyamara mu gihe cy’isaha imwe n’iminota 38 amatike yari yarangije gushira ku isoko, ahita yiyemeza gusokora indi tariki y’igitaramo.
Iyi ni tariki ya 15 Ukuboza, aho amatike y’iki gitaramo araza kujya hanze kuri uyu wa Gatanu mu masaha ya mbere ya saa sita 10am (GMT).
Ntabwo ari muri Afurika y’Epfo baguze amatike nk’abagura amasuka, kuko no muri Brazil ahafite igitaramo ku wa 21 Ukuboza 2024, ariko naho amatike yarashize.
Chris Brown yaherukaga muri Afurika y’Epfo mu 2015, mu gihe mu 2017 iyi sitade FNB Stadium Justin Bieber nawe yayujuje.
Igitaramo Chris Brown azakora muri Afurika y’Epfo kizaba ari kimwe muri byinshi akomeje gukora ku migabane itandukanye yumvisha abakunzi be album yise 11:11 iriho indirimbo zakunzwe nka Feel something, shooter, Run Away, Hmm yakoranye na Davido ushobora gutungurana muri iki gitaramo n’izindi.