Umunyarwenya Kevin Hart n’umuryango we barikubarizwa i Kigali

Umunyarwenywa akaba n’umukinnyi wa filime w’umunyamerika Kevin Hart arikumwe n’umuryango we barikubarizwa mu Mujyi wa Kigali.

Uyu munyarwenya bivugwa ko yageze i Kigali kuwa kabiri tariki 18 Nyakanga, aho yaje arikumwe n’umuryango.

Aya makauru yari yagizwe ubwiru yamenyekanye nyuma y’amafoto yashyizwe hanze n’inzu icuruza imideli ya Haute Baso, aho iki cyamamare cyari cyagiye guhahira arikumwe n’umugore we Eniko Hart n’abana be.

Mu mafoto bashyize ku rukuta rwabo rwa Twitter baherekanyije ubutumwa bushimira kuba bakiriye iki cyamamare gikomeye mu ruhando rwa sinema bakaba bagize amahirwe yo guhahirwa nawe by’umwihariko imyenda ya Made in Rwanda.

Nta yandi makuru aramenyekanya ku rugendo rwa  Kevin Hart ari mu Rwanda.

Kevin Hart w’imyaka 44 yubatse izina rikomeye muri sinema ya Hollywood.

Kevin Hart yazanye i Kigali n’umuryango we
Kevin Hart yahahiye i Kigali

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *