Perezida wa FERWAFA, Alphonse yahaye impanuro ikipe y’igihugu ‘Amavubi’
Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Munyentwari Alphonse yasabye abakinnyi b’ikipe y’igihugu ko urugendo barimo rwo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika bakwiriye gushyiramo ubwenge no gukunda igihugu cyabo.
Ibi yabigarutseho mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 6 Ukwakira 2024, ubwo yasuraga ikipe y’igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ yari mu myitozo yo kwitegura imikino na Benin mu rugendo rwo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cy’ibihugu cya 2025.
Perezida wa FERWAFA, Munyentwari yabwiye abakinnyi b’ikipe y’igihugu ‘Amavubi’ ko u Rwanda rubashyigikiye mu rugendo barimo ariko kandi nabo bakwiriye kubanza kumenya ibyo barimo bakabishyiramo ubwenge ndetse no gukunda igihugu.
Ati “Turabasaba kuzirikana ibyo murimo mukoresha ubwenge, gukoresha umutima wo gukunda igihugu no kucyitangira n’imbaraga z’umubiri.”
Aha yongeyeho ko ikinyabupfura kiza cyuzuza ibyo bindi byose kugira ngo intsinzi bazayibone.
Ati “Turabasaba kugira ikinyabupfura no kumvira nk’uko mu bisanganwe.”
U Rwanda rumaze iminsi rwitegura imikino ibiri n’ikipe y’igihugu ya Benin mu rugendo rwo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika, aho tariki 11 Ukwakira 2024, Amavubi azakirwa na Benin muri Cote D’Ivoire aho iy’ikipe irimo kwakirira imikino yayo, ndetse na tariki 15 Ukwakira, aho u Rwanda ruzakira Benin kuri Stade Amahoro.