Stade ya Huye yemerewe kwakira imikino ya CAN

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) yemeje ko Stade Mpuzamahanga ya Huye yemewe kwakira imikino itegurwa na CAF.

FERWAFA yavuze yishimiye kumenyesha Abanyarwanda ko Stade ya Huye yemewe kwakira imikino y’igikombe cy’Afurika (CAN).

Ni mugihe ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika CAF ikoze igenzura igasanga iki kibuga cyujuje ibisabwa ku buryo cyakinirwaho imikino itegurwa n’iri shyirahamwe.

Stade Mpuzamahanga ya Huye iherereye mu Karere ka Huye isanzwe yakira abantu ibihumbi 10 bicaye neza.

Iyi stade ikaba yitegura kwakira imikino yo gushaka itike yo kwerekeza mu gikombe cy’Afurika, aho tariki 18 Kamena 2023 Amavubi azakira ikipe ya Mozambique mu mukino wo kwishyura.

Stade ya Huye iherutse kuvugururwa yemerewe kwakira imikino ya CAN

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *