Perezida Museveni ari gushaka kunga umuhungu we na Ambasaderi wa Amerika baheruka gushyamirana
Kuwa Kane w’iki cyumweru, Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, arateganya guhura na Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu rwego rwo gushyira iherezo ku mwuka mubi ushingiye kuri dipolomasi Gen Muhoozi Kainerugaba aheruka guteza.
Iyo nama izabera muri Perezidansi ya Uganda byitezwe ko izanitabirwa na Gen Muhoozi cyo kimwe na Gen Jeje Odongo usanzwe ari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Amerika.
Iyi nama iyi nama igiye kuba nyuma y’uko ku wa Gatanu w’icyumweru gishize Gen Muhoozi usanzwe ari Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda yari yahaye Ambasaderi William Popp igihe ntarengwa cyo kuba yasambye imbabazi Museveni, bitaba ibyo akirukanwa ku butaka bwa Uganda.
Uyu musirikare mu butumwa yanditse ku rubuga rwe rwa X yashinje uriya mudipolomate kubahuka Perezida Yoweri Museveni ndetse no kugaragaza imyitwarire idakwiriye umudipolomate, amuha ku wa Mbere tariki ya 7 Ukwakira nk’igihe ntarengwa cyo kuba yasabye imbabazi.
Amakuru avuga ko Gen Muhoozi yahoraga Ambasaderi William Popp kuba yaraherukaga gusaba Museveni kutaziyamamaza mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe muri 2026.
Kugeza ubu ntiharamenyekana ibyo Museveni n’umuhungu we bazaba baganira n’uriya mudipolomate.