Liam Payne wahoze mu itsinda One Direction yitabye Imana ku myaka 31
Umuhanzi Liam Payne wahoze mu itsinda rya One Direction ryamamaye cyane mu myaka yashize yitabye Imana ku myaka 31.
Urupfu rwa nyakwigendera rwamenyekanye kuri uyu wa gatatu tariki 16 Ukwakira 2024, aho Liam Payne yahanutse ku igorofa rya gatatu muri hotel yararimo yitwa ‘La Casa Sur Hotel’ iherereye muri Argentina i Buenos Aires, akagwa ku rubaraza rwayo.
Ni amakuru kandi yaje no kwemezwa n’igipolisi cyo muri uwo Mujyi.
Bagize bati “Payne yahanutse agwa nabi bimuviramo gukomereka bikabije, gusa abaganga baje kwemezwa ko yamaze gushiramo umwuka.”
Nk’uko byatangajwe n’umuvugizi w’igipolisi cya Buenos Aires, Pablo Policicchio yemeje ko Liam Payne yakoze igikorwa gisa no kwiyahura kuko yanutse kubwe avuye akagwa hasi ku rubaraza.
Umuvugizi yakomeje avuga ko bahise bahamagara Polisi yaho ngaho barebe nimba ataba yanyoye ibisindisha cyangwa akaba yakoresheje ibiyobyabwenge.
Policicchio yavuze ko abari hafi ya hotel bumvise urusaku rw’ikintu kiguye inyuma ku ibaraza rya hoteli basanga ni nyakwigendera Liam Payne.
Alberto Crescenti ukuriye ubuvuzi bwa Leta bwihuse, yavuze ku mbuga za televiziyo ya Todo yo muri Argentine ko abayobozi barimo gukora iperereza ku byerekeranye n’urupfu kandi ko ryatangiye.
Umwongereza Liam Payne ni umwe mu bahanzi bakomeye bari bagize itsinda rya One Direction ryari rigizwe n’abasore batanu ryakunzwe n’abatari bake ku Isi kubera imiririmbire yabo
Nyakwigendera Liam Payne asize umwana w’umuhungu yabyaranye na Cheryl Chloe bari bashakanye mu mwaka 2016, bakaza gutandukana mu mwaka 2018.