Abasirikare bakomeye ba FARDC baherutse gucika imirwano bari bahanganyemo na M23 basabiwe kwicwa

Ubushinjacyaha bwa gisirikare bwasabiye abasirikare 11 bo mu ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo igihano cy’urupfu, nyuma yo kubashinja “kuba ibigwari no guhunga umwanzi” ubwo bari ku rugamba.

Aba basirikare barimo ba Ofisiye batanu bamaze iminsi baburanishwa, nyuma yo gushinjwa guhunga urugamba ubwo bari bahanganye mu ntambara n’inyeshyamba zo mu mutwe wa M23.

Alexis Olenga wunganira mu mategeko Lt Col. Gabriel Paluku Dunia uri muri bariya basirikare, yabwiye Televiziyo ya TV5 Monde ko abaregwa batigeze bahunga urugamba cyangwa ngo bate ibirindiro byabo byari ahitwa Café Lushangi, hafi y’Umujyi wa Sake.

Abaregwa biteganyijwe ko bazongera kugezwa imbere y’urukiko rwa gisirikare rw’i Goma rubaburanisha, ku wa 5 Mata 2024.

Mu gihe baba bahamijwe ibyaha baregwa, baba abantu ba mbere bashobora guhanishwa igihano cy’urupfu Leta ya Congo iheruka gusubizaho nyuma y’imyaka 21 yaragisubitse.

Muri uku kwezi kwa Werurwe ni bwo Kinshasa yatangaje ko isubijeho igihano cy’urupfu, mu rwego rwo guhangana by’umwihariko n’abasirikare bagambanira igihugu cyo kimwe n’abandi bantu bakora ibikorwa by’urugomo ruteza impfu mu bice by’imijyi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *