Mu isura y’akanyamuneza, Bruce Melodie yasesekaye i Kampala-AMAFOTO
Umuhanzi Bruce Melodie yageze i Kampala mu ijoro ryakeye, n’itsinda rigari ryamuherekeje ririmo Coach Gael n’abamucurangira, aho agiye gutaramira.
Bruce Melodie ategerejwe gutaramira abitabira ‘Kampala Comedy Club’ yatumiwemo n’umunyarwenya Alex Muhangi.
Iki gitaramo byitezwe ko kizabera mu kabari kitwa ‘La cueva’ ku wa 19 Ukuboza 2024, akazagihuriramo n’abanyarwenya barimo Dr Hilary Okello, Teacher Mpamire, Cotilda, Napoleone n’abandi benshi.
Bruce Melodie arikumwe n’itsinda rimucurangira rya Symphony Band na Coach Gael bageze i Kampala bafite akanyamuneza, bakirwa mu buryo busanzwe bwakirwamo abahanzi ku kibuga cy’indege.
Kwinjira muri iki gitaramo ni amashilingi ya Uganda ibihumbi 100, miliyoni 1.2 ku meza y’abantu batanu ndetse na miliyoni ebyiri ku meza y’abantu umunani.
Bruce Melodie yerekeje i Kampala mu gihe akomeje imyiteguro yo gutaramira i Kigali, aho azumvisha abakunzi be kuri album ye ‘Colorful generation’ yitegura gusohora ku wa 21 Ukuboza 2024.
Ni igitaramo uyu muhanzi yatumiyemo abarenga 500 bazitabira bambaye imyenda y’imikara.
Mu bamaze kwemeza kuzitabira iki gitaramo, harimo Minisitiri w’Urubyiruko no guteza imbere ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah ndetse na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga, Amb. Nduhungirehe Olivier.