Col. Makanika yishwe agabweho igitero n’igisirikare cya Congo (FARDC)

Col Michel Rukunda uzwi nka Makanika wari uyoboye umutwe wa Twirwaneho yishwe n’igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC), gifatanyije na Wazalendo ndetse n’abasirikare b’u Burundi mu gitero cyakoreshejwe utudege duto tutagira aba pirote (Drones).

Ni mu gitero cyagabwe ahitwa mu Gakangara, muri segiteri ya Ngandja, muri Teritware ya Fizi, intara ya Kivu y’Amajyepfo.

Abashyigikiye Kinshasa bavuga ko abasirikare batandatu barimo Col Makanika wanze gukomeza kwihanganira uburyo abaturage badafite kirengera bakomeje kwicwa na Tshisekedi bahasize ubuzima.

Mbere amakuru yavugaga ko Col Makanika yakomeretse cyane.

Gusa amakuru yaje kwemezwa n’aba hafi y’umuryango bavuze ko yapfuye.

Iki gitero cyagabwe mu rwego rwo guca intege Twirwaneho, kuko hari amakuru avuga ko iri hafi kwihuza n’umutwe wa M23 kugira ngo bakomezanye urugamba rwo kurwanya ubutegetsi bwa Tshisekedi.

Col Makanika aherutse gutangaza ko nta kibazo kibirimo gukorana na M23 cyangwa undi wese wifuza ko akarengane bakorerwa gahagarara, kuko bose bafite intego yo kurengera abaturage bicwa bazira uko bavutse muri RDC.

Yagize ati: “Umuntu wese ubabajwe n’ibitubaho, yaba M23 cyangwa abandi, ni uko na bo bababazwa n’ivangura, itotezwa n’iyicwa ry’ubwoko bumwe buzira uko bwaremwe. Uwo muntu wese wumva ko tugomba kwirwanaho aho gutega amajosi, turi kumwe.”

Twirwaneho ni umutwe w’urubyiruko rw’Abanyamulenge wishyize hamwe ukorera mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, ukomeje kugaragaza ko ubu bwoko bukwiye kwirwanaho aho gukomeza kwicwa urusorongo.

Umutwe wa Twirwaneho wakomeje kugenda uhuzwa na M23, RDC ivuga ko ari wo muzi w’ibibazo by’umutekano muke uri muri iki gihugu.

Col. Makanika yishwe n’igisirikare cya Congo FARDC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *