Gen. Masunzu Pacifique wari warahigiye kwivuna M23 yahunze atarwanye

Gen. Masunzu Pacifique wari wahawe akazi ko kwivuna umutwe wa M23, yakijijwe n’amaguru yerekeza i Kisangani.

Nyuma yuko Gen. Masunzu Pacifique ahawe inshingano nshya zo kuyobora zone eshatu zirimo Kivu ya Ruguru ndetse n’iy’Epfo, yagerageje guhangana n’Umutwe wa M23 mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru abo barwana barushaho kumwatsaho umuriro bamufatana Umujyi wa Goma.

Bitamaze kabiri ,Gen Masunzu abasirikare ba FARDC, FDLR, n’ingabo z’Abarundi bafata inzira , bahunga uwo Mujyi wari umaze kwigarurirwa na M23.

Amakuru UMUSEKE wamenye utabashije kugenzura, ni uko Gen Masunzu yavuye mu Mujyi wa Bukavu kuwa Gatanu mu ijoro yerekeza Uvira aciye muri Ngoma muri Territoire ya Walungu, wazalendo bamutegera mu kibaya cya Rusizi, abaha ibihumbi bibiri by”idolari baramudoherera akomeza umuhanda ugana Uvira.

Abahaye UMUSEKE amakuru, bavuga ko atigeze arara Uvira ahubwo ko yahise yambuka i Bujumbura.

Ayo makuru yemeza ko Masunzu yabanje kubwira abo bari kumwe ko agiye muri Tanzaniya, nyuma nibwo yafashe indege yerekeza i Kisangani mu birindiro bye.

Bamwe mu Banyamulenge bamushinja ko mu bihe bitandukanye yagiye agambanira benewabo, bamwe muri bo bakicwa abandi akabiyicira wenyine nkuko bakomeza babivuga.

Bamushinja guhakana no gupfobya ubwicanyi bwakorewe impunzi z’abanye-Congo bo mu bwoko bw’abanyamulenge biciwe mu nkambi ya Gatumba ho mu gihugu cy’u Burundi.

Hari amakuru avuga ko Jenerali ushinzwe Operasiyo ‘33ème Region militaire’ yatezwe na Wazalendo inshuro ebyeri ahitwa i Nyangenzi no mu kibaya cya Rusizi, ararusimbuka.

Gusa bamwe mu batanze amakuru bavuga ko ari umupango wa Gen . Masunzu, kuko n’ubusanzwe atamwumva ndetse ko yigeze kumufunga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *