Perezida Kagame yakiriye Dr Thomas Kurz Ambasaderi w’Ubudage mu Rwanda wasoje imirimo ye

Kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Nyakanga 2023, muri Village Urugwiro Perezida Kagame yakiriye Dr Thomas Kurz warusanzwe ahagarariye igihugu cy’u Budage mu Rwanda waje kumusezeraho.

Ambasaderi Dr Thomas Kurz yakiriwe na Perezida Kagame mu biro bye, aho yaje ku musezeraho nk’uwari usoje urugendo rwo guhararira igihugu cye cy’Ubudage mu Rwanda.

Ambasaderi Dr Thomas Kurz w’imyaka 61 y’amavuko yahagarariye igihugu cye mu Rwanda kuva mu mwaka 2019.

Igihugu cy’Ubudage gisanzwe gifitanye umubano wihariye kuva myaka 60 ishize, aho iki gihugu giherereye ku mugabane w’Uburayi gisanzwe gifasha u Rwanda mu ngingo z’itandukanye z’iterambere zarwo zirimo iz’ubuzima, Uburezi, no kurengera ibidukikije n’ibindi.

Dr Thomas Kurz wari Ambasaderi w’Ubudage mu Rwanda yasoje imirimo ye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *