Hatangiye gutegurwa ikiriyo cya Papa Francis akiri muzima
Vaticani iri gutegura umuhango wo gusezera kuri Papa Francis nyuma y’uko bivugwa ko ubuzima bwe buri mu kaga.
Nk’uko ikinyamakuru Blick cyo mu Busuwisi kibitangaza, abashinzwe kumurinda ba Swiss Guard bari mu myitozo y’ikiriyo cye, kandi bategetswe kuguma mu rugo.
Papa Francis w’imyaka 88, aherutse kujyanwa mu bitaro bya Gemelli i Roma nyuma yo kugira uburwayi bukomeye mu gatuza.
Yari yamaze iminsi yanga kuva i Vatikani, ariko abaganga nyuma y’uko bamupimye bakamusangana uburwayi bw’ubuhumekero (pneumonie), bufite imiterere igoye. Ibi byatumye asabwa kuruhuka no guhagarika gahunda nyinshi yari afite muri iyi minsi.
Bamwe mu bantu be ba hafi bavuze ko yabibwiye ko ‘ashobora kutarokoka kuri iyi nshuro’.
Abakirisitu benshi bateraniye ku bitaro bya Gemelli gusengera Papa, mu gihe abaganga bakomeje guhindura imiti ye kugira ngo bamurwaneho.
Kugeza ubu, Vatikani ntiratangaza igihe azamara mu bitaro cyangwa uko yakiriye imiti. Gusa Dr. Carmelo D’Asero, inzobere mu ndwara zandura, yatangaje ko kuba adafite umuriro bishobora kuba ari ikimenyetso cy’uko umubiri we udashoboye guhangana n’uburwayi uko bikwiye.
Icyo abantu benshi bategereje ni ukureba niba ubuzima bwa Papa Francis buzagira aho bugana, ndetse n’aho yashyingurwa naramuka atabarutse kuko bivugwa ko yamaze gutegura imva ye, itandukanye n’ahashyingurwa abapapa babanje.