Moses Turahirwa yemeje ko ari umugore

Moses Turahirwa washinze inzu y’imideli ya Moshions yatangaje ubu mu buryo bwemewe n’amategeko ko ari umugore aho kuba umugabo nk’uko byari bisanzwe.

Ibi yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Mata 2023 aho yavuze ko yashimiye Leta y’u Rwanda yemeye kumuhindurira igitsina cye mu irangamimerere.

Muri Pasiporo ye yerekanye handitseho ko ubu ari uw’igitsina gore. Amazina ye ntabwo yahindutse. Iyi pasiporo bigaragara ko yayifashe tariki 14 Ukwakira 2021, ikaba izarangira tariki 13 Ukwakira 2023.

Abanyamategeko twaganiriye bavuze amategeko y’u Rwanda atemera guhindura igitsina mu ndangamuntu kereka niba harabayeho kwibeshya cyangwa se ifoto ya pasiporo yerekanye ikaba atari umwimerere.

Muri pasiporo ya Twahirwa byerekana ko ari umugore F
Moses Twahirwa yemeje ko ari umugore

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *