Hashyizweho abayobozi bashya b’abahuza mu biganiro bya Luanda na Nairobi

Ku wa Mbere tariki ya 24 Gashyantare ni bwo imiryango ya EAC na SADC yabatangaje abayobozi bashya bakomeye bakagirwa abahuza b’ibiganiro by’i Luanda na Nairobi ku mahoro y’umutekano muke w’Uburasirazuba bwa RD Congo mu itangazo rihuriweho yasohoye.

Uhuru Kenyatta wabaye Perezida wa Kenya, Olusegun Obasanjo wabaye Perezida wa Nigeria na Hailemariam Desalegn Boshe wabaye Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, nibo bagizwe abahuza mu kibazo cy’umutekano mu Burasirazuba bwa DRC nk’uko byemejwe n’umuryango wa EAC na SADC.

Kenyatta wari usanzwe ari umuhuza mu biganiro bya Nairobi na bagenzi be, bagenwe nyuma y’ibiganiro biheruka guhuza abakuru b’ibihugu bigize iriya miryango yombi.

Mu nshingano bazaba bafite harimo kugenzura iyunahirizwa ry’agahenge hagati y’ihuririro ry’ingabo za Leta ya Congo n’umutwe wa M23 barwana, guhuza ibikorwa by’ubutabazi ndetse no guherekeza impande zihanganye mu biganiro mu rwego rwo kugera ku muti w’amakimbirane urambye.

Uhuru Kenyatta yayoboye igihugu cya Kenya
Obasanjo yabaye Perezida wa Nigeria
Hailemariam Desalegn Boshe yabaye Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *