Perezida wa Kenya, Ruto yatanze amafaranga ku rusengero imyigaragambyo ihita yaduka

Abanyakenya biganjemo urubyiruko bakoze imyigaragambyo ndetse bagerageza kwibasira inyubako z’itorero Jesus Winner Ministry bariziza amafaranga riherutse guhabwa na Perezida w’iki gihugu, William Ruto mu mpera z’icyumweru gishize.

Ni imyigaragambyo ibaye nyuma yuko mu minsi mike ishize, tariki 9 Werurwe 2025, Perezida Ruto yatangaje ko yahaye impano y’ibihumbi 150$ itorero riherereye mu gace ka Roysambu muri Nairobiryitwa Jesus Winner Ministry.

Ubwo muri uru rusengero hari hari kubera amateraniro, uru rubyiruko rwateguye imyigaragambyo yari igamije kurutwika, gusa ruza guhoshwa na polisi gusa amakuru ahari ashimangira ko benshi mu bateguye iyi myigaragambyo batawe muri yombi.

Ni amafaranga Ruto avuga ko yatanzwe hagamijwe gushyigikira amadini, mu gihe hari abavuga ko ari uburyo bwo kuyacecekesha kugira ngo atanenga ibikorwa bye bya politike.

Icyo gihe byarakaje Abanyakenya biganjemo urubyiruko ruvuga ko nta mirimo rufite, mu gihe umuyobozi w’igihugu yirirwa atanga amafaranga.

Perezida Ruto yari aherutse gutanga amafaranga nk’aya kuri Kiliziya Gatolika n’Itorero Angilikani, gusa abayobozi bayo barayanga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *