Sandra Teta yatatse ibyiza umugabo we Weasel n’ubwo ahora amukubita
Umunyarwandakazi Sandra Teta wihebeye Weasel ukomoka muri Uganda yongeye kuvuga ko yihebeye kandi bigoye kureka umugabo we n’ubwo bahora mu ntonganya zivamo n’imirwano.
Umuhanzi Weasel, umwe mu bagize itsinda Radio & Weasel amaze imyaka irenga icumi abana n’umugore we Sandra Teta aho bombi bafitanye abana babiri.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Sandra Teta yagarutse ku mubano we na Weasel, avuga ko n’ubwo nk’abantu bagira amakosa, ibyiza bye biruta ibibi.
Ibi yabigarutseho ubwo yasubizaga abibaza impamvu akihoma kuri Weasel uhora amukubita kugeza n’aho yigeze kumukubita bikaba ngombwa ko ahungira iwabo mu Rwanda.
Sandra Teta yagize ati: “Buri muntu agira amakosa kuko nta mutagatifu ubaho. Ariko Weasel afite indangagaciro z’umuryango zifatika. Ibikorwa bye byiza biruta ibibi, kandi ni yo mpamvu nkomeza kumuba hafi. Ni umuntu wanjye kandi mwiza n’ubwo duhura n’imbogamizi zitandukanye.”
Yongeyeho ko n’ubwo umugabo we ari icyamamare mu rugo ni umubyeyi witangira umuryango we. Yemeza ko Weasel ari umugabo wita ku rugo rwe kandi wita ku bana be, bitandukanye n’ibyo benshi baba batekereza ku byamamare.
Uyu mubano wabo ukomeje kuganirwaho cyane, dore ko Weasel akunze kuvugwaho imyitwarire ikemangwa yo gukubita umugore we, ariko Sandra Teta yemeza ko umubano wabo ukomeje gutera imbere bitewe n’urukundo n’ubwumvikane bafitanye.





