Ubutegetsi bwa Congo bukomeje kwinangira ibiganiro n’umutwe wa M23
Ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwatangaje ko butaremeza niba buzitabira ibiganiro byabwo n’umutwe witwaje intwaro wa M23, biteganyijwe i Luanda muri Angola.
Ibiro bya Perezida wa Angola unasanzwe ayobora Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) mu ijoro ryo ku wa 11 Werurwe byatangaje ko ibi biganiro bizatangira mu cyumweru gitaha, ku wa 18 Werurwe 2025.
Byagize biti “Leta ya Angola iramenyesha abantu bose ko intumwa za RDC n’iza M23 zizatangira ibiganiro by’amahoro tariki ya 18 Werurwe, mu mujyi wa Luanda.”
Umuvugizi wa Perezida wa RDC, Félix Tshisekedi, Tina Salama, ku wa 12 Werurwe yatangarije ibiro ntaramakuru Reuters ko ubutegetsi bwabo bwahawe ubutumire bwo kujya muri ibi biganiro, gusa ngo ntiburemeza niba buzabyitabira.
Ubutegetsi bwa RDC bumaze igihe kinini burahira ko butazigera buganira na M23 kuko ngo ni umutwe w’iterabwoba ugirira nabi abaturage. Ibyo M23 yarabihakanye, isobanura ko ahubwo irinda umutekano w’abaturage.
Nyuma y’itangazwa ry’igihe ibi biganiro bizatangira, Perezida wa M23, Bertrand Bisimwa, yatangaje ko abarwanyi b’uyu mutwe bari biteguye gutsinda Tshisekedi mu rwego rwa gisirikare kugeza yemeye ibiganiro by’amahoro.
