Menya abayobozi b’intoranwa bakomeye barindwa n’abajepe mu Rwanda
Mu Rwanda abantu benshi iyo bumvise Republican Guard bahita bumva ari abajepe barinda Perezida wa Repubulika, gusa akazi aba basirikare bakora kakaba ari akazi k’indashyikirwa ndetse gasobanurwa n’iteka rya Perezida.
Akazi abajepe bakora gasobanurwa n’iteka rya Perezida N° 33/01 ryo kuwa 03/09/2012 mu ngingo yaryo ya 42: iri tegeko risobanura akazi kose abajepe bakora, mu busanzwe abajepe cyangwa se Republican Guards ni burigade yihariye mu ngabo z’u Rwanda ishinzwe kurinda abayobozi bo mu nzego Nkuru za Leta ndetse n’abanyacyubahiro batandukanye.
Muriyi nkuru mutwemerere dufungure indi paji turebere hamwe abayobozi 12 mu Rwanda bemerewe kurindwa n’abajepe. Murakaza neza muriyi nkuru.
Abayobozi mu Rwanda barindwa n’abajepe ni aba bakurikira :
1. Perezida wa Repubulika n’umuryango we wa hafi.
2. Perezida wa Sena
3. Perezida w’umutwe w’Abadepite
4. Perezida w’urukiko rw’ikirenga
5. Minisitiri w’intebe
6. Abakuru b’ibihugu n’aba za Guverinoma bo hanze bagendereye U Rwanda
7. Perezida watowe utaratangira imirimo hamwe n’umuryango we wa hafi.
8. Perezida ucyuye igihe n’umuryango we wa hafi.
9. Perezida wa Sena ucyuye igihe, mu gihe kingana n’umwaka umwe.
10. Perezida w’umutwe w’abadepite ucyuye igihe, mu gihe kingana n’umwaka umwe.
11. Perezida w’urukiko rw’ikirenga ucyuye igihe, mu gihe kingana n’umwaka umwe.
12. Minisitiri w’intebe ucyuye igihe, mu gihe kingana n’umwaka umwe.
13. Undi muntu wese cyangwa ahantu hagenwa n’umugaba Mukuru w’ingabo z’u Rwanda.


