AFC/M23 ntibakitabiriye ibiganiro i Luanda

Ihuriro AFC/M23 ryatangaje ko ritazitabira ibiganiro byo gushaka amahoro  byagombaga guhuza abayobozi baryo n’aba Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ibi biganiro byagombaga kubera i Luanda muri Angola, ku wa Kabiri, tariki 18 Werurwe, 2025.

Mu itangazo ryo kuri uyu wa Mbere, AFC/M23, yavuze ko  iki cyemezo cyatewe n’ibihano byafatiwe abayobozi baryo ndetse rigaragaza ko hari imiryango mpuzamahanga iri kubangamira inzira igamije kugarura amahoro binyuze mu biganiro.

Ibi bibaye nyamara ku ruhande rwa Leta ya Congo yarimaze gutangaza ko izohereza abazayihagararira muri ibi biganiro byo kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Nk’uko byatangajwe na Tina Salama, Umuvugizi wa Perezida wa Leta ya Congo yari yavuze ko iki gihugu kizagira uruhare mu biganiro bya Luanda n’inyeshyamba za M23 (AFC-M23), kabone n’ubwo bikigoye kumenya abazaba bagize intumwa.

Ibiganiro by’amahoro byari byatangajwe na Perezida wa Angola Laurenço nyuma yo guhura na Tshisekedi nawe akabyemera.

Icyo gihe Laurenço ari nawe muhuza mu bibazo byo mu burasirazuba bwa Congo, yasabye ko impande zose ko zahagarika imirwano, hagamijwe gushyiraho umwuka mwiza kugira ngo amasezerano agamije amahoro arambye azabashe kubaho.

Ihuriro AFC/M23 ryanze kwitabira ibiganiro by’amahoro byagombaga kubera i Luanda
Itangazo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *