Cameroon yatandukanye n’umutoza Rigobert Song

Uwari umutoza mukuru w’ikipe y’Igihugu ya Cameroon, Rigobert Song yirukanywe kuri uyu mwanya.

Ni umwanya w’ubutoza Rigobert Song w’imyaka 47 amazeho imyaka ibiri gusa dore ko yawushyizweho tariki 28 Gashyantare 2022.

Mu itangazo rimaze gushyirwa hanze n’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu gihugu cya Cameroon (FECAFOOT) ryemeje ko yamaze kugenzura isanga ikwiriye gutandukana n’uwari umutoza w’ikipe nkuru y’abagabo Rigobert Song ushinjwa umusaruro mubi.

Cameroon yemeje ko yatandukanye n’uwari umutoza mukuru Rigobert Song

Iri shyirahamwe ry’umupira w’amaguru ryahise riboneraho gushimira Song wagize ibigwi bikomeye ubwo yakinaga mu ikipe y’Igihugu ya Cameroon kubyo yakoze we n’abari bamwungurije mu myaka ibiri bamaze batoza ikipe y’Igihugu.

Rigobert Song yarazwiho kugira ishyaka mu kibuga ubwo yakinaga

FECAFOOT yahise ivuga ko mu gihe gito, hazatangazwa abatoza bashya bagomba gutoza ikipe y’Igihugu ya Cameroon.

Rigobert Song yagiye ashinjwa kudatanga umusaruro mu ikipe nkuru y’Igihugu kandi yabaga yahawe ibikenewe byose.

Uyu mutoza kandi yagiye avugwaho kenshi kutumvikana n’abakinnyi, by’umwihariko umunyezamu wa Manchester United Andre Onana wagiye ugaragaza ko atishimiye uko abanye bitewe n’uburyo yagiye ashaka kumwereka uko akina ariko ntibahuze ubwo bari mu gikombe cy’Isi

Ibi byaje gutuma Andre Onana asezera mu ikipe y’Igihugu ya Cameroon ariko aza gusabwa ko yagaruka kugira ngo aze afashe ikipe y’Igihugu mu gikombe cy’Afurika batarenze umutaru kuko yasezerewe muri ⅛ na Nigeria ayikiniye inshuro ebyiri gusa.

Ni umwanya w’ubutoza yashyizweho ariko benshi ntibabyumve kimwe, aho bavugaga ko yahawe akazi kubera Samuel Eto’o kuri ubu wahawe inshingano zo kuyobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Cameroon (FECAFOOT).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *