Umutwe wa M23 watangiye kugenzura ahahoze indiri ya FDLR
Kuva mu mpera z’icyumweru gishize, umutwe wa M23 uragenzura umujyi wa Kibua wo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, nyuma yo kuwirukanamo ihuriro ry’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Kibua iherereye muri Teritwari ya Walikale muri Kivu y’Amajyaruguru, ndetse uyu mujyi muto mu myaka yashize wahoze ari indiri y’abarwanyi b’umutwe wa FDLR urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.
Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize ni bwo M23 iri kurwanira muri Teritwari ya Walikale yawigaruriye iwirukanyemo abarimo FARDC, FDLR na Wazalendo barwanaga.
Ifatwa rya Kibua byitezwe ko rigomba gufungurira M23 amarembo yo kwigarurira Walikale Zone, umujyi wamaze guhungiramo ingabo nyinshi za leta nyuma yo kwirukanwa mu bice bitandukanye bya Teritwari ya Masisi.
Kugeza ku mugoroba wo ku Cyumweru amakuru yavugaga ko M23 iri mu bilometero bibarirwa muri 40 uvuye i Walikale ndetse no mu bibarirwa muri 80 uvuye mu yindi Centre y’ubucuruzi ikomeye yitwa Mubi.
