Joseph Kabila yahuye mu ibanga rikomeye na Perezida Museveni
Joseph Kabila Kabange wigeze kuba Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aherutse kugurira i Kampala uruzinduko rw’ibanga rwasize ahuye na Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni.
Ni mu ruzinduko rw’ibanga bivugwa ko n’ubundi yari yatumiwemo na Perezida wa Uganda, nk’uko ikinyamakuru Africa Intelligence kibivuga.
Iki gitangazamakuru kivuga ko ku wa 14 Werurwe ari bwo Kabila yavuye i Kampala, mbere yo kwerekeza i Nairobi muri Kenya.
Kugeza ubu nta makuru arambuye y’ibyo yaganiriyeho na Perezida Museveni aramenyekana; gusa abantu ba hafi ye bavuga ko ikiganiro cyabo cyibanze ku kibazo cy’umutekano muke uri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Kabila aheruka gutangaza ko yahagaritse amasomo yo ku rwego rwa kaminuza yari amazemo igihe, kugira ngo yite ku bibazo by’igihugu cye.
Mu kiganiro aheruka kugirana n’ibitangazamakuru byo muri Afurika y’Epfo, yagaragaje Perezida Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo wa Congo Kinshasa nka nyirabayazana y’ibibazo byugarije kiriya gihugu.
Amakuru kandi avuga ko uruzinduko rwa Joseph Kabila i Kampala rwahuriranye n’urwo Corneille Nangaa usanzwe ari umuhuzabikorwa w’ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC) ribarizwamo umutwe wa M23 yarimo agirira muri uriya murwa mukuru wa Uganda.
Nangaa asanzwe ari umuntu wa hafi cyane ya Kabila, dore ko mu gihe cy’ubutegetsi bwe yari akuriye Komisiyo y’Amatora muri Congo (CENI).
Kugeza ubu ntibiramenyekana niba ubwo aba bombi bari i Kampala baba barahuye.
Kabila kandi ashinjwa na Leta y’i Kinshasa kuba umuterankunga wa M23 na AFC; ibyo uyu munyapolitiki ahakana.
Uganda yakiriye bariya bagabo bombi; mu gihe Leta ya RDC yakunze kuvugira mu matamatama gufasha M23. Ni nyuma y’uko mu Ugushyingo 2021 ubwo izi nyeshyamba ziyobowe na Gen Sultani Makenga zateraga Congo; zari ziturutse muri Uganda.

