The Ben na Pamella bibarutse imfura

Umuhanzi Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben n’umugore we Uwicyeza Pamella, bibarutse imfura y’umukobwa.

Uyu mwana w’umukobwa yavukiye mu mujyi wa Bruxelles mu Bubiligi, mu ijoro ryo ku wa 18 Werurwe 2025, aho uyu muryango umaze wibera.

Amakuru yo kwibaruka yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu, tariki ya 19 Werurwe 2025, ndetse uyu mwana w’umukobwa wavutse bamuhaye izina rya Mugisha Paris.

Aba bombi bari bamaze igihe kigera mu byumweru bibiri mu mujyi wa Bruxelles mu Bubiligi, aho bagiye bitabiriye igitaramo cyo kumurika album ya Bwiza yahuriyemo na The Ben.

Muri iki gitaramo The Ben yahamagaye Uwicyeza Pamella ku rubyiniro amutura indirimbo yamuhimbiye izwi nka ‘True Love’ ndetse nin’abwo bahise batangariza abakunzi babo ko biteguraga kwibaruka umwana w’umukobwa.

The Ben na Pamella bamaze umwaka n’igice babana nk’umugabo n’umugore nyuma y’ubukwe bakoze mu Ukuboza 2023.

The Ben na Pamella bibarutse imfura y’umukobwa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *