Nyanza: Uwahoze mu ngabo z’u Rwanda yirashe arapfa avuye muri misiyo kubera umugore we

Umukozi wa kompanyi ya ISCO wanabaye umusirikare w’u Rwanda, witwa Mugiraneza Wellars alias CACANA, wari utuye mu kagari ka Gasoro mu murenge wa Kigoma mu karere ka Nyanza, bikekwa ko yirashe bitewe nuko umukozi we yamurongoreye umugore.

Amakuru y’urupfu rwa Mugiraneza yamenyekanye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere.

Ubusanzwe yakoreraga kompanyi icunga umutekana yitwa ISCO aho yacungaga ibigega by’amazi bya WASAC biri mu mudugudu wa Nyamazi, mu kagari ka Mpanga mu murenge wa Mukingo, mu karere ka Nyanza.

Kugeza ubu biri gukekwa ko yapfuye yirashe, ibyamuteye kwirasa ngo yahoze ari umusirikare w’u Rwanda ajya mu butumwa bw’akazi (mission) akajya yoherereza umugore we amafaranga, umugore na we akagura imitungo ariko akayandika mu mazina y’umukozi (umusore wakoraga mu rugo rwabo).

Ubwo yari avuye mu butumwa bw’akazi hanze y’igihugu CACANA yaraje asanga imitungo yaguze yanditse ku mukozi we.

Si ibyo gusa, ngo yanasanze uwo mukozi yarashakanye n’uwo mugore we nk’uko umuturage yabibwiye UMUSEKE dukesha iyi nkuru.

Yagize ati “Ari muri mission yoherereje umugore amafaranga, agura icyuma gisya n’ibindi aje asanga byose byanditswe ku mukozi wabo, kandi uwo mukozi yaranamurongoye babana, bikekwa ko aribyo byamuteye kwirasa mu muhogo arapfa.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza Ntazinda Erasme yabwiye kiriya gitangazamakuru ko ibikekwa byaba byatumye CACANA yirasa akoresheje imbunda, ngo byaba ari ibibazo yari afite mu muryango.

Gusa, Mayor Ntazinda ntiyavuze ibyo bibazo, ngo byose biri mu iperereza. Yagize ati “RIB yatangiye iperereza ngo hamenyekane ukuri.”

CACANA asize umugore bikekwa ko yari yarigaruriwe n’umukozi we n’abana. Umurambo we wajyanwe ku bitaro bya Nyanza ngo ukorerwe isuzuma.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *