M23 iherutse kwanga kujya muri Angola igiye kwerekeza i Doha

Intumwa z’Ihuriro rya AFC/M23 zigiye kujya muri Qatar nyuma y’ubutumire bw’iki gihugu, mu biganiro byo gushakira umuti w’ikibazo cy’intambara mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC.

Igihugu cya Qatar gikomeje gushyira imbaraga mu gukemura ikibazo cy’intambara ikaba ikomeje kumva impande zombi zihanganye.

AFC/M23 yatumiwe na Qatar nyuma y’aho ubuyobozi bw’iki gihugu buganiriye na Perezida Paul Kagame na Felix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu biganiro bigamije guhosha umwuka mubi umaze igihe hagati y’ibihugu byombi.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Qatar yatangaje ko Perezida Kagame, Tshisekedi na Sheikh Tamim bashimangiye ubushake bw’impande zirebwa n’umwanzuro wo guhagarika imirwano mu Burasirazuba bwa RDC wafashwe n’abakuru b’ibihugu byo muri Afurika.

Abakuru b’ibihugu kandi bemeranyije “Gukomeza ibiganiro byatangijwe na Doha, bigamije gushyiraho umusingi ufatika ugamije gushaka amahoro arambye, bijyanye n’ibiganiro bya Luanda na Nairobi byahujwe muri iki gihe.”

Mu kiganiro n’ibiro ntaramakuru Reuters, kuri uyu wa 20 Werurwe Nangaa yagaragaje ko ubutegetsi bwa RDC budashaka kumva ibyifuzo bya AFC/M23, ati “Ntacyo tugifite cyo guhomba. Tuzarwana kugeza ubwo impamvu yacu izumvikana.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *