AFC/M23 yatangaje ko yabaye itanze agahenge

Ihuriro AFC/M23 ryatangaje ko ryabaye rihagaritse imirwano, ndetse banarekura umujyi wa Walikale n’ibice biwukikije bari bamaze igihe gito birukanyemo Ingabo za Leta ya Congo (FARDC).

Bikubiye mu itangazo ryagiye hanze ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 22 Werurwe 2025, aho iri huriro rya AFC/M23 bavuze ko babaye bahagaritse imirwano yo gukomeza gufata imwe mu mijyi itandukanye yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Itangazo rigira riti “Mu rwego rwo korohereza mu buryo bunoze gahunda y’amahoro n’ibiganiro bya Politiki haherewe ku mpamvu muzi itera amakimbirane mu burasirazuba bwa Congo, AFC/M23 ibaye ifashe icyemezo cyo gusubiza inyuma ingabo zayo zikava mu mujyi wa Walikale n’uduce tuyegereye ndetse no guhagarika imirwano guhera kuri uyu wa 22/ Werurwe 2025”.

Iri huriro kandi ryasabye abayobozi b’inzego z’ibanze muri Walikale kwita ku mutekano w’abaturage netse n’ibyabo, wongeraho ko urajwe inshinga no kubahiriza imyanzuro yose iganisha ku bisubizo birambye ku kibazo cy’amakimbirane arangwa mu burasirazuba bwa Congo.

AFC/M23 itangaje ibi mu gihe ku munsi w’ejo abarwanyi bayo bari bigaruriye umujyi wa Mubi ubarizwa muri Teritwari ya Walikale itarwanye, ikaba ari Centre y’ubucuruzi ibarizwamo ibirombe byinshi by’amabuye y’agaciro azwi nka Gasegereti.

Ni mu gihe hari amakuru avuga ko AFC/M23 yaba yaramaze kugezwaho ubutumire bwa Emir wa Qatar, aho iki gihugu cyifuza gukora ubuhuza hagati ya M23 na Leta ya Kinshasa.

Ku wa 18 Werurwe 2025, i Luanda muri Angola hari hategerejwe inama yari kuberamo ibiganiro biganisha ku mahoro hagati ya M23 na Leta ya Kinshasa. Cyokoze ibi biganiro nti byabaye bitewe nuko iri huriro ryivanye mu biganiro nyuma yo gushinja Leta ya Kinshasa kurasa mu birindiro bya M23 hakoreshejwe indege za Gisirikare hakicwa abaturage b’Abasivili.

Kuri uyu munsi kandi, bitunguranye  Leta ya Qatar yatangaje ko Tamim bin Hamad bin Khalifa Al Thani, Emir wa Qatar yagiranye ibiganiro by’ubuhuza na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame ndetse na Perezida wa DRC, Felix Antoine Tshisekedi. Qatar kandi yatangaje ko aba bayobozi baganiriye ku cyagarura umutekano n’amahoro mu Burasirazuba bwa Congo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *