Abasaga 300 bakubiswe n’inkuba mu myaka ine mu Rwanda – MINEMA
Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, MINEMA, yatangaje ko mu myaka ine ishize, inkuba zishe abantu 287, mu gihe abandi barenga 950 zabateye ubumuga budakira.
Byagarutsweho n’Umuyobozi Mukuru ushinzwe Igenamigambi, Politiki no kugabanya ingaruka z’ibiza, muri MINEMA, Rukebanuka Adalbert, ubwo yari mu kiganiro ‘Kubaza bitera kumenya’ cya RBA.
Rukebanuka yagaragaje ko muri ibi bihe by’imvura inkuba zisigaye ari muri bimwe mu bitwara ubuzima bw’abantu kandi ko abaturarwanda bakwiye kwitwararika.
Yasobanuye ko kuva mu 2020 kugera mu 2024, mu Rwanda, abantu 287 bishwe n’inkuba abandi 951 bakuramo ubumuga budakira.
Ati “Inkuba navuga ko ari kimwe mu biri kudutwara ubuzima bw’abantu aho kuva mu 2020 kugera muri 2024, ni ukuvuga mu myaka ine inkuba zishe abantu 287, abandi 951 bavanyemo ubumuga budakira.”
Yavuze ko nko mu mwaka ushize gusa, inkuba zishe abantu 81, ibintu bishimangira ko zikomeje kwambura ubuzima abaturage.
Ati “Kenshi zikubita abantu baryama bafite ibikoresho by’ikoranabuhanga nka ama-ecouteur bari kumva radiyo mu gihe cy’imvura, ukabona umuntu aryamanye ibikoresho by’amashanyarazi, ugasanga abantu barimo bagendagenda mu mvura hanze, n’abantu bugamye munsi y’ibiti.”
Yagaragaje ko hari ubwo usanga abantu bagifite imyumvire yo kuvuga ko inkuba bazitererezwa n’abandi kandi ari imyumvire itari myiza.
Ati “Iyo urebye ubona hari igice kigifite imyumvire yo kuvuga ko inkuba umuntu ayiterereza undi, umuntu yavuga ko itagendanye n’igihe. Mu gihe nk’iki tuba dukangurira abaturage, Abaturarwanda kwirinda inkuba.”
Yavuze ko kwirinda inkuba bishoboka binyuze mu kwirinda gukoresha ibikoresho by’amashanyarazi mu gihe cy’imvura, kwirinda kugama munsi y’ibiti ndetse no kugenda mu gihe imvura igwa.
Ati “Birinda kugenda mu mazi mu gihe cy’imvura, gucomeka ibikoresho by’amashanyarazi mu gihe cy’imvura, kwirinda kugama munsi y’ibiti kuko iyo urebye ubona kenshi abakubitwa n’inkuba ari abo. Ariko na none ntabwo nareka kuvuga ahantu hahurira abantu benshi, kongera kujya basuzuma niba imirindankuba yabo ikiri mizima kuko hari aho usanga igikoresho kimwe cy’ayo cyarangiritse.”
Yakomeje ati “Hari abantu babipima bakareba niba ibikoresho byayo byose bikora, ubwo ndavuga abayobozi b’amashuri abayobozi b’insengero kuko zimaze iminsi zigenzurwa cyane, amavuriro, amasoko, kugira ngo tutazagira ibyago, inkuba ikaba yakubita ahantu hahurira abantu benshi nk’aho ngaho.”
Yavuze ko abantu ku giti cyabo nabo bakwiye kugenzura ko imirindankuba yabo ikora uko bikwiye mu rwego rwo kwirinda ibyago bishobora guturuka ku nkuba.