Madederi uzwi cyane muri sinema Nyarwanda yongeye kurongorwa
Dusenge Clenia wamamaye nka Madederi muri Sinema Nyarwanda yasezeranye imbere y’amategeko na Rugamba Majabo Faustin.
Uyu Rugamba Faustin bakunze gutazira akazina ka Côte Fort kubera guconga ruhago niwe urongoye Madederi.
Ni umuhango wo gusezerana imbere y’amategeko kwaba bombi wabereye mu Karere ka Rwamagana.
Madederi n’umukunzi we Rugamba Faustin bamaze igihe bakundana, gusa urukundo rwabo rwasakaye cyane ubwo Rugamba yahaga Madederi impano y’imodoka mu mwaka 2023.
Madederi yongeye kurongorwa mugihe ubusanzwe ari n’umubyeyi w’umwana yabyaranye n’uwari umugabo witwaga Ngiruwonsanga Innocent aho bari barasezeranye imbere y’amategeko mu 2017 ariko bakaza gutandukana ku bwumvikane.
Uyu Rugamba Faustin yakiniye amakipe y’umupira w’amaguru atandukanye mu Rwanda, arimo Zebra FC, Interforce, Musanze FC ndetse n’amwe yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Uyu mukunzi mushya wa Madederi yakomereje ubuzima muri Amerika akaba ari naho akora ubushabitsi.

