Perezida Museveni yateye inkunga igitaramo The Ben azakorera Uganda

Yoweri Kaguta Museveni, Umukuru w’igihugu cya Uganda yateye inkunga igitaramo cy’umuhanzi The Ben kizabera i Kampala ku itariki 17 Gicurasi 2025 muri Kampala Serena Hotel.

Perezida Museveni azaba umushyitsi mukuru muri iki gitaramo nk’uko byatangajwe na Fred umwe mu bagitegura. 

Yashimiye Perezida wa Uganda ku bufasha yatanze agaragaza ko ari ikimenyetso cy’ukuntu ashyigikira iterambere ry’ubuhanzi n’umuco.

Iki gitaramo ni kimwe mu bikubiye mu rugendo rwe ‘Plenty Love World Tour’, rugamije kumenyekanisha album nshya ya The Ben yitwa ‘Plenty Love’, iriho indirimbo 12.

The Ben wavukiye muri Uganda yavuze ko iki gihugu kimufiteho amateka akomeye dore ko yahahungiye akiri muto mbere yo kwerekeza muri Amerika. Yagiye ataramira muri Uganda kenshi kandi abakunzi be baho bakomeje kumwereka urukundo rudasanzwe.

Iki gitaramo ni kimwe mu byitezweho gukurura imbaga muri Uganda aho The Ben azaba akomeje urugendo rwe rwa muzika nyuma yo gukorera ibitaramo mu Bubiligi, mu Budage, no mu bindi bihugu.

Perezida Museveni ategerejwe mu gitaramo cya The Ben

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *