Perezida Ndayishimiye yahishuye ko kuva Gen (Rtd) Kabarebe yamusebya badacanye uwaka
Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye yatangaje ko yababajwe cyane no kuba Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubutwererane bw’akarere, Gen (Rtd) James Kabarebe yaramushinje guhamagarira abanye-Congo bo kwica bagenzi babo bo mu bwoko bw’Amanyamulenge.
Kabarebe yabigarutseho mu minsi ishize, ubwo yari mu nama nyunguranabitekerezo n’abagize Inteko Ishinga Amategeko.
Icyo gihe yavuze ko Ndayishimiye yagiriye inama amwe mu moko y’Abanye-Congo abahamagarira, kwica abo mu bwoko bw’Abanyamulenge.
Ndayishimiye mu kiganiro yagiranye na BBC, yavuze ko Gen (Rtd) Kabarebe yamusebeje nyamara barigeze no kuba inshuti.
Ati: “Kabarebe turazinanye, twari n’inshuti. Ariko kumparabika gutya akanansebya birababaje. Biriya ni umuteguro. Ni ko bakora. Barabanza bakagusiga icyasha, bakakwambura ubumuntu mu maso y’abantu, kugira ngo nibagutera abantu bazabifate nk’ibisanzwe”.
Ndayishimiye kandi yirahiye arirenga, avuga ko leta ayoboye idakorana n’umutwe wa FDLR nk’uko u Rwanda rumaze igihe rubigaragaza.
Ati: “Barabeshya. Ni bimwe bavuga ngo umwanzi w’umwanzi wawe ahita aba inshuti. Ariko nta shingiro bifite.”
Yakomeje agira ati: “Twebwe tumaze gushyikiriza u Rwanda inkozi z’ibibi nyinshi zo muri icyo gihugu. N’ubu imipaka ifunze batubwiye ko hari inkozi y’biibi yahungiye iwacu, duhita tuyibaha.”
Perezida w’u Burundi yavuze ko hari ubwo yahamagawe na mugenzi we w’u Rwanda akamubwira ko muri Congo u Burundi butari gufasha u Rwanda kurwanya FDLR.
Yavuze ko “namusavye ko abasirikare be bavugana n’abanjye bakababwira aho babonye aba FDLR kugira ngo tubatere, ariko kugeza ubu ntaho batubwiye.”
Ndayishimiye yavuze ko ikibazo cya FDLR ari ingorabahizi, ati: “Umunsi umwe, turi mu nama prezida Felix Tshisekedi yabajije prezida Kagame impamvu mu bikorwa byo kugwanya umutwe wa FDLR bakomeza gufata abarwanyi bigeze gushyikiriza Leta y’u Rwanda, ariko nta gisubizo twabonye.”
Ndayishimiye yahakanye kugirana imikoranire na FDLR, mu gihe uyu mutwe n’Ingabo z’u Burundi basanzwe bafasha Leta ya RDC mu ntambara ihanganyemo na M23.
Imikoranire y’impande zombi inemezwa n’impuguke za Loni kuri Congo Kinshasa, biciye muri raporo zitandukanye zagiye zisohora.
Amakuru atandukanye kandi yemeza ko Leta y’u Burundi inshuro nyinshi yagiye yakira ku butaka bwayo abayobozi bakuru ba FDLR n’indi mitwe irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda nka MRCD/FLN; bakaganira uko banoza imikoranire hagamijwe guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Amakuru kandi avuga ko hari bamwe mu barwanyi ba FDLR baba bari mu ishyamba rya Kibira ry’i Burundi.