Arda Güler uherutse kugurwa na Real Madrid yaciye agahigo kari gafitwe na Messi

Arda Güler umukinnyi mushya Real Madrid iherutse kwibikaho imukuye muri Fenerbhace yaciye agahigo kari gasanzwe gafitwe n’umunyabigwi Lionel Messi.

Uyu mukinnyi ukiri muto ukomoka muri Turkey yabaye umukinnyi wa kabiri ugize (like) nyinshi ku rukuta rwa Twitter ubwo yatangazwaga nk’umukinnyi mushya w’ikipe ya Real Madrid yo muri Espagne.

Ni agahigo ubusanzwe kayobowe na Cristiano Ronaldo ubwo yatangazwaga ko agarutse mu ikipe ya Manchester united.

Itangazwa rya Arda Güler ryatumye ahigika Lionel Messi wabigezeho we ubwo yavaga muri Barcelona yerekeza muri Paris Saint Germain yo mu Bufaransa.

Kuri ubu abarenga ibihumbi 915 bamaze kwishimira (like) transfer ye imwerekeza muri Real Madrid ava muri Fenerbhace, ni mugihe Lionel Messi wari wicaye kuri uwo mwanya we kuri ubu ukwishimirwa kwe kugeze ku bihumbi 810 by’abantu bayikunze kuri Twitter.

Arda Güler w’imyaka 18 y’amavuko mu mikino 31 yakiniye Fenerbhace yatsinzemo ibitego 10 atanga imipira 12 yavuyemo ibitego, afasha n’ikipe ye kwegukana igikombe cya shampiyona muri Turkey.

Uyu mukinnyi washakishwaga n’amakipe menshi arimo Barcelona, ni umwana benshi bakurikiranira hafi ibya ruhago bavuga ko azaba igihangange abikesheje ukuguru kwe.

Real Madrid yamutanze miliyoni 20 by’amaeuro akaba yarasinye amasezerano y’imyaka itandatu.

Arda Güler yaciye agahigo kari gafitwe na Messi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *