Perezida Kagame yashimiye RIB intambwe yateye mu kugenza ibyaha

Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame, kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Werurwe 2025, yakiriye mu biro bye indahiro y’umunyamabanga mukuru w’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB, Col Pacifique Kabagamba Kabanda.

Nk’uko biteganwa n’itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda mu ngingo yaryo ya 63 ivuga ibijyanye n’indahiro z’abayobozi mbere yo gutangira imirimo, ndetse n’ingingo ya 20 y’itegeko rishyiraho urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, Col Pacifique Kayigamba Kabanda yarahiriye izi nshingano yahawe n’umukuru w’igihugu kuwa 26 werurwe 2025.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yavuze ko ashimira umunyamabanga mukuru mushya w’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha [RIB] Coloneli Pacifique Kabagamba Kabanda kuba yemeye kandi yiteguye gukora imirimo ashinzwe kandi akazayikora neza.

Yagize ati ”Mu mateka magufi mu gihe cy’imyaka umunani ishize RIB inshinzwe yateye intambwe ikomeye mu kugenza ibyaha kandi imaze kuba inkingi ikomeye y’umutekano mu gihugu cyacu”.

Perezida Kagame kandi yavuze ko, ibyaha by’ubukungu bikomeje kwiyongera birimo uburiganya mu ishoramari ndetse n’ibindi bikorwa bigamije gushuka abantu no kubanyaga ibyabo,ibyo byose bikagira ingaruka ku baturage baba batabizi ndetse no ku mibereho yabo.

Yagize ati ”Tugomba gukoresha imbaraga zose dufite tugahangana n’izi mpinduka no gukomeza kubaka ubushobozi bwacu mu bugenzacyaha binyuze mu bushakashatsi busesuye ku byaha,gukoresha ikoranabuhanga mu gushaka ibimenyetso no gukoresha uburyo bushya bushingiye ku bumenyi dore ko haje n’uburyo bwo gukoresha ubwenge buhangano”.

Umukuru w’igihugu kandi yakomeje avuga ko RIB igomba gukomeza gufatanya n’inzego bireba kugirango ubutabera butangwe neza kandi vuba ndetse no kuba inyangamugayo nabyo bikwiye kwitabwaho bikaba ishingiro ry’ibikorwa byabo byose, kuko abanyarwanda bakwiye kugira inzego zibakorera akazi bifuza kandi bakanazizera.

Yavuze kandi ko abayobozi nabo bakwiye kugaragaza ubushatse n’umurava n’ubunyamwuga, bigaragaza icyerekezo gifatika ibintu byose biganamo kugirango huzuzwe inshingano zabo.

Perezida Yasoje yifuriza umunyamabanga mukuru mushya w’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB imirimo myiza irangwa n’ubufatanye n’izindi nzego.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *