SADC yemeye guhagarika ibitero yagabaga ku mutwe wa M23
Umuryango wa Afurika y’Amajyepfo (SADC) wasezeranyije ihuriro AFC/M23 ko ugiye gusaba ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo guhagarika ibitero yayigabagaho.
Byatangajwe n’Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, nyuma y’ibiganiro byahurije iri huriro n’abahagarariye SADC mu Mujyi wa Goma ku wa 28 Werurwe 2025.
AFC/M23 na SADC byemeranyije ubufatanye mu gusana ikibuga cy’indege cya Goma kugira ngo ingabo z’uyu muryango zakoranaga n’iza RDC zizakinyureho zitaha.
Mu kiganiro n’abanyamakuru, Kanyuka yasobanuye ko impande zombi zizashyiraho itsinda ry’abazakurikirana ibigomba gusanwa kuri iki kibuga cy’indege mbere y’uko imirimo nyir’izina itangira.
Yagaragaje ariko ko nubwo AFC/M23 yafashe icyemezo cyo guhagarika imirwano ku giti cyayo, ingabo za RDC zikomeje kugaba ibitero ku baturage no mu bice igenzura.
Kanyuka yasobanuye ko ubwo AFC/M23 yagaragarizaga SADC ko ibitero by’ingabo za RDC bishobora kubangamira ibikorwa bibanziriza gufungura iki kibuga cy’indege, uyu muryango wayisezeranyije ko ugiye gusaba agahenge.
Ati “Bavuze ko batazongera kurwana kandi ko bagiye gusaba na Leta ya Kinshasa guhagarika imirwano. Duhora tuvuga ko twubahiriza ihagarikwa ry’imirwano, twabitangaje ku giti cyacu inshuro nyinshi ariko Leta ya Congo itugabaho ibitero.”
Icyemezo cyo gisaba ingabo za SADC kuva muri RDC cyafashwe n’abakuru b’ibihugu byo muri uyu muryango tariki ya 13 Werurwe. Basabye Leta ya RDC kuganira na AFC/M23.