Ingabo za Leta ya Congo na Wazalendo zateye M23 muri Walikale
Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) n’inyeshyamba za Wazalendo bagabye igitero gihuriweho ku birindiro bya AFC/M23 i Kakuku, muri Walikale.
Ibi byabereye mu Mudugudu uherereye ku birometero 6 gusa uvuye Walikale rwagati kuri axe ya Mubi mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Amakuru aturuka muri ako gace avuga ko urufaya rw’amasasu hagati y’impande zombi rwatangiye ku mugoroba wo ku Cyumweru itariki ya 30 Werurwe, rwumvikanaga kugera ku biro bya Teritwari ya Walikale.
Amakuru akomeza avuga ko nyuma y’imirwano, abarwanyi ba Wazalendo basubiye mu gace kataramenyekana nkuko bitangazwa na Radio Okapi.
Ibintu byateje ubwoba mu basivili, bamaze gucika intege kubera amezi menshi y’amakimbirane no guhunga kwinshi.