Umuhanzikazi Temmie Ovwasa yahishuye ikintu gikomeye ku butinganyi bwe

Umuhanzikazi ukomoka mu gihugu cya Nigeria Temmiw Ovwasa avuga ko nta gihe na kimwe yigeze akorana imibonano mpuzabitsina akuruwe n’igitsina gabo.

Temmie udakunda guhishira ko ari mu baryamana bahuye ibitsina, ibyo yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’uwahoze ari icyamamare BB Naija, Doyin.

Aha Doyin yari abajije Temmie icyo yavuga kubyerekeye n’igitsina cye gishidikanywaho. Asubiza, Temmie yagize ati “Ndi umutiganyi. Ibyo bivuze ko ntakundwa n’abagabo na gato, sinigeze n’umva nakururwa n’igitsina gabo icyo aricyo cyose. Siniyumvisha nanjye uko byaba bimeze.”

Uyu muhanzikazi ubarizwa mu nzu ya YBNL y’umuraperi Olamide yakomeje avuga yagiye ashaka uko yabirwanya ariko bikamwangira.

Ati “Kuba uba uri mu baryamana bahuje ibitsina, ni ibiba bikurimo, ntabwo wabihindura, nagiye mu bihe bikomeye ntabara nshaka kubirwanya mbere y’imyaka 18. Ibyo rero n’ibidashoboka ko wabihindura. Ushobora kugira uko uvuga imibonano mpuzabitsina yawe ariko ubeshya kandi ubizi neza uko biri. Umuntu wese aba yaragize icyiciro aho yabikoze mbere yo kuva muri ibyo. Ni ikubona umukunzi kugira ngo wirinde ibibazo by’abantu, ibintu nk’ibyo ariko iyo uri umutinganyi uba uri umutinganyi.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *