Marina akomeje gukina ku mubyimba Yampano

Umuhanzi Uworizagirwa Florien wamamaye nka Yampano uheruka kuvuga ko yatunguwe no kubona Marina asibisha indirimbo bari bakoranye akomeje gukinirwa ku mubyimba n’uyu muhanzikazi.

Ni mashusho akomeje gusakazwa hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga y’umuhanzikazi Marina asubiramo ibyo Yampano aheruka gutangaza atakamba nyuma y’isibwa y’indirimbo bari bakoranye.

Umuhanzi Yampano aheruka kugirana ikiganiro na Inyarwanda aho yagaragaje ko atishimiye kuba Marina yarasibishije indirimbo bari bakoranye bise ‘Urwagahararo’, ndetse yemeza ko azongera akayikora hatarimo ijwi rya Marina.

Yampano yavuze ko kutumvikana kwabo byaturutse muri gahunda yo gukora amashusho, aho Marina yasabaga guhabwa ibihumbi 200 byo kubanza kwitunganya muri ‘Saloon’ ubwo harimo gukora inzara n’umusatsi, ariko Yampano we akumva ari amafaranga menshi ntayamuhe.

Ibi byatumye habaho kutumvikana hagati y’aba bombi, birangira amashusho adakozwe ndetse n’indirimbo Marina ayisibisha kuri YouTube.

N’ibintu bitakiriwe neza by’umwihariko ku muhanzi Yampano ukomeje gushaka kwigarurira isoko ryo mu Rwanda no mu Karere duherereyemo.

Gusa igikomeje kwibazwaho ni uburyo Marina aho kugira ngo asubize akababaro ka Yampano aheruka kuvuga, ahubwo yatunguranye ashyira amashusho hanze asubiramo ibyo Yampano yavugaga, ibintu benshi babona ko ari nko ku musuzugura no ku mukina ku mubyimba dore ko Yampano ari n’umuhanzi ukizamuka.

Yampano yatunguwe n’ibyo Marina yamukoreye
Marina akomeje kubyinira ku mubyimba Yampano bari bakoranye indirimbo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *