RDC-Mwenga: Kwigondera icupa rya byeri biri kubiza benshi icyuya kubera ibiciro byatumbagiye
Icupa rya byeri ririmo kugura umugabo rigasiba undi muri teritwari ya Mwenga iherereye muri Kivu y’Amajyepfo mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nyuma y’uko igiciro cyayo kivuye ku bihumbi 5 y’amafaranga ya Congo kigera ku bihumbi 11 by’amafranga ya Congo.
Gusa amakuru yose yatangiye kwegekwa ku nyeshyamba za M23, imaze igihe yarigaruriye ibice byinshi bya Kivu y’Amajyepfo muri RDC.
Ni mu duce twinshi yaba muri Kivu ya Ruguru na Kivu ya Majyepfo twigaruriwe n’inyeshyamba mugihe bindi bice itarageramo bikiyibowe na Leta ya Congo.
Ni muri urwo rwego, abaturage bakomeje kuvuga barimo guhura n’ibibazo byinshi ndetse n’ihohoterwa ry’uburenganzira bwabo kuri bimwe nkenerwa mu buzima busanzwe birimo ibyo kurya n’ibinyobwa bikomeje gutumbagira ibiciro.
Ibice byinshi bikomeje kubangamirwa n’ibiciro bikomeje kuzamuka ku isoko nk’uko tubikesha Radio Okapi ivuga ko cyane cyane ari mu Ntara ya Mwenga, Fizi, Uvira, na Shabunda.
Umwe mu bayobozi bafite icyicaro i Mwenga yabwiye Radio Okapi ko kuva M23 yafata ibice birimo Umujyi wa Bukavu, ibiciro by’ibicuruzwa bikomeje kuzamuka ku isoko.
Yagize ati “Ihuriro AFC/M23 ikimara kwigarurira umujyi wa Bukavu, ibiciro by’ibicuruzwa by’ibanze byiyongereye ku buryo bugaragara. Urugero, mu gace kacu ka Mwenga, umurwa mukuru wo muri iyi teritwari, tutibagiwe na Kitutu cyangwa Lugushwa, icupa ry’inzoga ryaguraga amafaranga 5000 y’Amanyekongo ubu ni 11.000 by’amafaranga y’Amanyekongo naho ikilo kimwe cy’umuceri yavuye ku mafaranga y’Amanyekongo 2000 agera ku bihumbi 5 y’amafaranga y’Amanyekongo, naho ikilo cy’umunyu cyaguraga 1500 cy’Amanyekongo cyageze ku bihumbi 5 y’amafaranga y’Amanyekongo, ikirahure cy’umunyu cyavuye ku 1.000 y’amafaranga y’Amanyekongo kigera ku 2.000 by’amafaramha y’Amanyekongo.”
Uyu muyobozi kandi avuga ko uretse ibijyanye n’ibyo ku isoko ndetse n’ibijyanye n’ingendo bikomeje kuba ikibazo kuko n’ibiciro by’ingendo byazamutse.
Ati “Ku bijyanye n’ingendo, tagisi iva Bukavu ijya Kilungutwe usabwa itike y’amafaranga ari hagati ya 70.000 Francs na 80.000 Francs, mu gihe itike ya bisi yaguraga amafaranga ari hagati ya 50.000 Francs na 60.000 Francs.