Wayne Rooney wakanyujijeho muri Man Utd, yafashwe ari kwihagarika ku muhanda-Amafoto

Mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 30 Werurwe, Wayne Rooney, umwongereza w’icyamamare mu mupira w’amaguru, yafashwe yihagarika ku rukuta rw’umuhanda mu mujyi wa Londres, ubwo yari yasohotse ari kumwe n’inshuti ze.

Uyu mugabo wakanyujijeho ubwo yakiniraga Manchester United, yahagaze inyuma y’igikuta cyiri ku muhanda ahanyura abanyamaguru ni uko maze atangira kucyinyaraho.

Ibi yabikoze nyuma yo gusohokera mu kabari kitwa The Nest rooftop bar gaherereye muri Marylebone yari yasohokeyemo nyuma yo gukora akazi k’ubusesenguzi kuri BBC mu gikombe cya FA Cup.

Bitangazwa ko Rooney w’imyaka 39 yamaze igihe gito mu kabari, akaza gusohoka agiye kwitaba telefoni. N’uko ageze hanze yumva yakubwe yihagarika muri ubwo buryo.

Ibi ntabwo ari ubwa mbere uyu mukinnyi afashwe ari gukora ibi. Mu 2013, yagiye afatwa ari kunyara imbere y’inzu muri Manchester.

N’ubwo ibyabaye bisa nk’ibisanzwe ku bantu benshi, Wayne Rooney ashobora gukurikiranwa n’amategeko cyangwa agacibwa ihazabu bitewe n’amategeko yaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *