Umujyanama wa Trump agiye gusura ibihugu byo muri Afurika birimo RDC n’u Rwanda
Massad Boulos usanzwe ari Umujyanama wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump agiye kwoherezwa gusura, ibihugu birimo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Kenya, Uganda n’u Rwanda.
Boulos asanzwe ari Umujyanama wa Trump mu bihugu by’Abarabu n’Uburasirazuba bwo Hagati,
Uyu mugabo ni umucuruzi ukomeye, azi Afurika cyane kuko yakoreye ubucuruzi mu bihugu nka Nigeria, bwibandaga cyane ku makamyo atwara imizigo n’imashini ziremereye, kenshi zikoreshwa mu nganda nini.
Ubu bumenyi kuri Afurika buri mu byatumye uyu mugabo yizerwa, amakuru akavuga ko yagizwe Umujyanama Mukuru ku bijyanye na Afurika, muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika.
Ni inshuti ya hafi ya Trump, dore ko yamufashisje mu bihe byo kwiyamamaza, aho yibanze cyane ku Banyamerika bafite inkomoko mu bihugu by’Abarabu, akababwira ko Trump ari we uzahagarika intambara zimaze imyaka zica ibintu mu Burasirazuba bwo Hagati.
Uyu mugabo kandi afitanye umubano wa hafi n’umuryango wa Trump by’umwihariko, dore ko umuhungu we, Michael Boulos, yashyingiranywe n’umukobwa muto wa Trump, Tiffany Trump.
Amakuru avuga ko urugendo rw’uyu mugabo rutegerejwe kuri uyu wa Kane, ruzaba rufite intego ebyiri z’ingenzi, zirimo gushyigikira ibiganiro bigamije gushaka amahoro y’intambara zimaze igihe kinini mu Burasirazuba bwa RDC.
Hari kandi kurebera hamwe uburyo Amerika yateza imbere ishoramari muri Karere l’Ibiyaga Bigari, cyane ko ari ahantu hakungahaye ku mabuye y’agaciro, hakaba n’ibihugu bifite umuvuduko uri hejuru mu iterambere.
Mu nshingano z’uyu mugabo, hazaba harimo kwibanda cyane muri aka Karere, amakuru akavuga ko ibijyanye n’icyifuzo RDC yagejeje kuri Amerika cyo kuyiha uburenganzira bwo kubyara umusaruro umutungo kamere wayo, bishobora kuzahabwa imbaraga mu nshingano za Boulos.
Amakuru avuga ko inzira zo gutegura uru rugendo zatangiye kuko uyu mugabo yamaze kuganira n’abayobozi b’u Rwanda na RDC muri Werurwe.
Amakuru avuga ko abayobozi ba RDC bamaze igihe kinini ku Ngoro Ishinga Amategeko ya Amerika bagerageza gusobanura uburyo icyo gihugu gishobora kungukira mu mutungo kamere wa RDC, ubarirwa agaciro ka miliyari ibihumbi 24$.
Nyuma yo gutsindwa intambara na M23, amakuru avuga ko RDC yishingirikije cyane kuri Amerika, ndetse Umuvugizi wayo, Patrick Muyaya, aherutse kubigarukaho agira ati “Amerika ishobora kudufasha binyuze mu buryo bwa dipolomasi ndetse no gushyiraho ibihano bikomeye.”
