Itariki y’ibiganiro bigomba guhuza Leta ya Congo na M23 yamenyekanye
Nyuma y’uko Leta ya RD Congo yemeye kugirana ibiganiro n’umutwe wa M23, amakuru aturuka ku ruhande rwa Tshisekedi ndetse n’abahagarariye umutwe wa M23, aravuga ko nta gihindutse impande zombi zizahurira mu biganiro ku itariki ya 09 Mata 2025.
Nk’uko tubikesha Ibiro Ntaramakuru Reuters by’Abongereza bivuga ko impande zombi zizahurira i Doha muri Qatar, ikaba inshuro ya mbere zaba zihuye kuva mu Ugushyingo 2021 ubwo intambara zihanganyemo yongeraga kubura.
Ibiganiro bitaziguye M23 na Leta ya Congo bizahuriramo biri mu rwego rwo gukemura amakimbirane impande zombi zifitanye.
Umwe mu bayobozi bo ku ruhande rwa Leta ya Kinshasa, yahamirije Reuters ko ibiganiro bizaba ku wa 09 Mata, “keretse urundi ruhande rwitwaye nabi”.
Imwe mu masoko yo muri M23 na yo yemeje iriya tariki nk’igomba kuzaberaho ibiganiro, ndetse uyu mutwe ushimangira ko witeguye kugeza kuri Kinshasa ibyo wifuza.
Amakuru kandi avuga ko yaba M23 na Leta ya RDC bemeranyije ko batagomba gushyira ku karubanda ingingo bazaganiraho.
Impande zombi zigiye guhurira i Doha, nyuma y’uko ku wa 18 Werurwe ba Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Félix Antoine Tshisekedi wa RDC na bo bahuriye mu buryo butunguranye muri uriya murwa mukuru wa Qatar.
Amakuru kandi avuga ko kuva ku wa Gatanu w’icyumweru gishize Qatar yakiriye icyiciro cya kabiri cy’ibiganiro bya Kigali na Kinshasa; ndetse uwo munsi yanahuye n’intumwa za M23 zirimo Bertrand Bisimwa usanzwe ari Perezida w’uyu mutwe na Col John Imani Nzenze ukuriye ubutasi bwawo.
Icyakora uwo munsi amakuru avuga ko ziriya ntumwa zitigeze zihura n’uruhande rwa leta ya RDC.
Mu Ugushyingo 2021 ni bwo intambara hagati ya M23 kuri ubu igenzura ibice byinshi byo mu burasirazuba bwa Congo Kinshasa n’ingabo za leta y’iki gihugu yongeye kwaduka; nyuma y’uko Kinshasa yanze kubahiriza ibikubiye mu masezerano impande zombi zari zarumvikanye.
Ni imirwano yatumye abanye-Congo babarirwa mu bihumbi bava mu byabo, inateza umwuka mubi hagati ya RDC n’u Rwanda ishinja kuba rushyigikiye uriya mutwe.
Mu byo u Rwanda rushinjwa harimo guha M23 ubufasha bw’ingabo n’ubw’ibikoresho; ndetse ibihugu bitandukanye mu mezi ashize byarufatiye ibihano rushinjwa kuba rufite ingabo ku butaka bwa Congo.
U Rwanda rwakunze gutera utwatsi ibyo birego, ahubwo rwo rukavuga ko rwafashe ingamba z’ubwirinzi nyuma yo kumenya ko Kinshasa n’umutwe wa FDLR basangiye umugambi wo kurutera bakanakuraho ubutegetsi.
Kera kabaye Leta ya Congo igiye kujya mu biganiro na M23, mu gihe yari yarakunze kurahira ikanirenga ko itazigera na rimwe ijya mu biganiro n’uriya mutwe yita uw’iterabwoba.
