Minisitiri w’Uburezi Nsengimana Joseph yageneye ubutumwa ababyeyi bakiriye abana mu biruhuko
Mu gihe abanyeshuri bagiye kujya mu biruhuko by’igihembwe cya kabiri cy’umwaka w’amashuri 2024-2025, Minisitiri w’uburezi Nsengimana Joseph yasabye ababyeyi kwita ku bana kandi bakajya bagira umwanya babagenera wo kubaha inama n’impanuro.
Mbere y’uko abanyeshuri bajya mu biruhuko, Minisitiri w’uburezi mu Rwanda Joseph Nsengimana yasabye ababyeyi kuzagenera umwanya abana babo.
Mu butumwa bwe yagize ati “Babyeyi dufatanyije kurerera u Rwanda turabasaba guha abana banyu umwanya, mukabatega amatwi, mukabahwitura, aho bikenewe ndetse mukabaha inama n’impanuro”.
Minisitiri Joseph kandi yongeye gusaba ababyeyi kuzagira uruhare rugaragara mu kubahiriza ingengabihe yo gusubira ku mashuri kw’abana mu gihe ibiruhuko bizaba birangiye.
Yagize ati “Reka mfate uyu mwanya mbibutse babyeyi, ko mu gihe ibiruhuko bizaba birangiye musabwa kohereza abana ku ishuri ku gihe mukurikije uko ingengabihe y’umwaka w’amashuri ibiteganya. Ndanabibutsa y’uko kutohereza umwana ku gihe bizagira ingaruka ku mafaranga y’urugendo mwishyura”.
Joseph kandi yasabye abarezi bagiye mu biruhuko ko bakwiye kwitabira amahugurwa agamije kubongerera ubumenyi.
Yagize ati “Barezi namwe, turabashimira akazi mukora muturerera abana. Uyu ni umwanya w’ikiruhuko no kubana n’imiryango yanyu, ariko kandi ni umwanya mwiza wo kwitabira amahugurwa yose agamije kubongerera ubumenyi”.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri NESA giheruka gushyira hanze uko ingendo z’abanyeshuri biga bacumbikirwa n’ibigo zizakurikizwa aho zizatangira kuwa 03 mata 2025 kugeza kuwa 06 mata 2025.
Ni mugihe biteganyijwe ko amasomo y’igihembwe cya gatatu cy’umwaka w’amashuri wa 2024-2025 azatangira tariki ya 21 mata 2025.