Musenyeri Dom Antonio Juliasse yasuye icyicaro gikuru cy’ingabo z’u Rwanda muri Mozambique

Kuri uyu wa gatandatu tariki 22 Nyakanga 2023, Musenyeri wa Diyosezi ya Pemba yasuye ikicaro gikuru cy’ingabo z’u Rwanda zishinzwe kugarura amahoro mu gace ka Mocimboa da Praia.

Nk’uko byatangajwe ku mbuga nkoranyambaga z’ingabo z’igihugu cy’u Rwanda bavuze ko Umwepiskopi wa Diyosezi ya Pemba mu Ntara ya Cabo Delgado, Dom Antonio Juliasse Sandramo hamwe n’intumwa ze basuye icyicaro gikuru cy’ingabo z’u Rwanda zishinzwe kugarura umutekano mu Karere ka Mocimboa da Praia mu gihugu cya Mozambique.

Aba bayobozi mu idini rya Kiliziya Gatolika bakiriwe n’uhagarariye ingabo muri ako gace Maj Gen Eugene Nkubito abasha kubasobanurira uko imigendere y’umutekano wifashe muri ako gace.

Maj Gen Eugene Nkubito yakiriye Musenyeri

Uyu Muyobozi w’icyubahiro mu idini rya Kiliziya Gatolika Musenyeri Dom Antonio Juliasse Santramo yongeye gushimangira uruhare rushimishije rw’inzego z’umutekano z’u Rwanda mu kugarura ubuzima busanzwe mu Turere twa Palma na Mocimboa da Praia.

Yavuze ko, mu ruzinduko rwe rumaze icyumweru asura uturere twombi, yagize amahirwe yo kubona ibyavuye mu mbaraga zashyizweho mu kugarura umutekano.

Maj Gen Eugene yasobanuye uko umutekano wifashe mu gace baherereyemo

Yabashije guhura kandi n’abantu bagaragaje ko bishimiye umubano uriho n’ubufatanye hagati y’ingabo n’abaturage.

Yakomeje ashimangira ko uru ruzinduko kandi rwabaye umwanya mwiza wo gucukumbura inzira nyinshi, aho abaturage bashobora gushyigikirwa, harimo no kugarura ibikorwa byabo by’idini kuva amatorero menshi yo muri iyo ntara byasenyuka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *