Sadate yateretse ku meza miliyari eshanu y’u Rwanda akegukana Rayon Sports burundu

Rwiyemezamirimo akaba n’umushoramari Munyakazi Sadate yamaze gutangaza ko kugira ngo yegukane burundu ikipe ya Rayon Sports asabwa miliyari eshanu y’amafaranga y’u Rwanda.

Mu butumwa yanyujije kuri X, uyu mugabo wigeze no kuyobora iy’ikipe yagaragaje uko nayo mafaranga yazakoreshwa mugihe azaba yegukanye iy’ikipe yambara umweru n’ubururu.

Mu minsi mike ishize, Munyakazi Sadate aheruka gutangaza ko atibona mu myaka iza nka Perezida wa Rayon Sports ahubwo yibona nk’umuntu uzaba afite iy’ikipe nka nyirayo.

Ikipe ya Rayon Sports kugeza kuri ubu iyoboye urutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona ya Rwanda Premier League n’amanota 46 ikaba irusha inota rimwe gusa APR Fc ikomeje kuyirya isata burenge.

Sadate avuga ko iyi gahunda igomba gutangira no kwizihiza isabukuru y’amavuko yishimira ibyo yatangaje kandi bikazakorwa bitarenze tariki 25 Ukuboza uyu mwaka.

Uko amafaranga miliyari eshanu y’amafaranga y’u Rwanda azakoreshwa na Munyakazi ushaka kwegukana Rayon Sports burundu.

Ibahasha ya Miliyali 5 ishyizwe ku meza, par condition :

1. Miliyari imwe izasaranganywa Fan Club kugira ngo zihanagure icyuya zabize; 

2. Miliyari imwe izishyurwa amadeni kugira ngo nirinde birantega; 

3. Miliyari eshatu zizashorwa muri MURERA mugihe cy’Imyaka 3 bivuze miliyari buri mwaka;

4. Fan Club zizagumaho ariko ntizizongera gutanga Umusanzu, ayo zatangagamo umusanzu nzajya nzisura dukore ubusabane;

5. Ubuyobozi buzashyirwaho nanjye uzaba washoye akayabo;

6. Abafatanyabikorwa ba Gikundiro bazahabwa service za Zahabu cyane cyane Umufatanyabikorwa mukuru;

7. Nzashyiraho umurongo utishyurwa wo gutanga ibitekerezo muve ku ma Radio abarangaza;

8. Ikipe izaba ifite ibyibanze byose kugira ngo ibe urutirigongo rwa Sports Nyarwanda;

9. Nyuma y’imyaka 3 yo kwivugurura hazashorwa izindi miliyari 5 zizakora ibitangaza, Hazashingwa kandi izindi disciplines nka Volley, Basket, Amagare,…; 

10. Nyuma y’Imyaka 3, Murera izaba ijya gukina hanze igendera muri ka Private Jet kanjye bwite, ubwo sinshaka kuvuga kuri za Bus kuko izaba ifite Bus yakataraboneka, Ambulance 2 ziyiherekeza aho igiye hose, Staff van 2, Moto ebyiri ziyigenda imbere, 

NB:

1. Iyi offer iri valide kugera kuwa 25 Ukuboza 2025, nshaka kuzizihiza anniversaire yanjye nkata 🎂 n’abakunzi banjye bo muri Gikundiro turi munyanja y’ibyishimo;

2. Habayeho ibiganiro byibanze nkabona bitanga ikizere nahita nshyira muri Murera miliyoni 100 zo kuyifasha kurangiza championnat neza;

3. Murera itwaye igikombe offer yazamukaho 20% naho ikibuze offer yamanukaho 20%

Ngaho abarushanwa nimuze turushanwe. 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *