Umwarimu aravugwaho gushaka kwica umugabo we abinyujije ku munyeshuri yigishaga

Umwarimu uheruka guhabwa akazi muri Leta ya Ohio muri Amerika yatawe muri yombi nyuma yo gukekwaho kwishyura umunyeshuri ngo amwicire uwahoze ari umugabo we vuba.

Stephanie Demetrius w’imyaka 44 yashinjwe kuba yaracuze umugambi mubisha nyuma y’uko abapolisi bavuze ko yisunze umunyeshuri mu ishuri ryisumbuye rya The Academy For Urban Scholars High School i Columbus kuwa 26 Werurwe, maze akamuha amadorari 2000 yo kwica umugabo we.

Sgt. James Fuqua wo mu ishami rya polisi rya Columbus yagize ati: “Ugiye kureba uyu mwarimu niwe wagerageje kwegera uwo musore kugira ngo akora ubwicanyi.”

Amakuru y’ibanze yatanzwe n’abashakashatsi bavuze ko uyu mwarimukazi yabanje guha amafaranga 250$ uwo musore, mbere y’igikorwa ndetse hakaba hari n’amajwi yafashwe ubwo bombi bavuganaga baburana ku by’amafranga y’ubwishyu mu gikorwa cyagomba gukorwa.

Ku ikubitiro, amakuru yavugaga ko nyina w’umunyeshuri yabonye amakuru ateye amakenga kuri telefoni y’umuhungu we, ariko abashinzwe umutekano basobanuye ko uyu munyeshuri yagiye kwa nyina kubera ko yari afite ubwoba, bituma avugana n’ubuyobozi.

Andi makuru yerekanaga ko Demetrius bivugwa ko yaganirije abana be igihe bazasohokera mu rugo akavuga ko umugabo we batandukanye ubwo aza yiriwe murugo ahakorera akazi. Bivugwa ko yagize impungenge z’abaturanyi ko bazumva urusaku rw’amasasu.

Demetrius yatanze ingwate y’amadolari 150.000 $ kandi biteganijwe ko azitaba urukiko mu cyumweru gitaha kugira ngo yumve ibanzirizasuzuma.

Ishuri ryisumbuye ry’ubushakashatsi ryari risanzwe rikorerwaho n’uyu mwarimukazi Demetrius ryanze kugira icyo rivuga ku byabaye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *