Minisitiri wa Siporo Nelly Mukazayire yakebuye abakigaragaraho gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yagaragaje ko u Rwanda rufite ibimenyetso by’uko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe kandi igashyirwa mu bikorwa, bityo atari igikorwa cyo kugibwaho impaka, dore ko hari abayipfopfa bashaka kugoreka amateka.

Ibi ni bimwe mu biri mu butumwa yatanze kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 11 Mata 2025, mu gihe u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Minisitiri Mukazayire yatangiye avuga ko nta n’umwe uzoroherwa no guhakana amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, kuko ibimenyetso biyigaragaza bihari.

Ati “Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yaratekerejwe, irigishwa, ishyirwa mu bikorwa. Kuri mwe mwese mushaka kugoreka amateka, ibimenyetso birahari, abarokotse barahari ndetse n’abayikoze barahari. Nkuko Perezida Kagame yigeze kubivuga ‘Gihamya ntizizabura’.”

“Abanyarwanda twese, abarokotse Jenoside, abavuye mu buhunzi, abari mu gihugu batari mu bahigwagwa batagize uruhare muri Jenoside ndetse n’abafite imiryango yagize uruhare muri Jenoside, twarokowe n’Inkotanyi zirangajwe imbere n’intwari yacu Paul Kagame. Ibyo ni Ihame!”

Minisitiri Mukazayire akomeza avuga ko aho u Rwanda rwakuwe n’Inkotanyi ari kure, bityo buri wese arufitiye umwenda wo kurwitura.

Ati “Uru Rwanda rwavuye kure, turukesha intwari zitatinye no guhara ubuzima bwazo kugeza n’uyu munsi ngo tubeho, tugire izina, tugire inkomoko. Uruhare rwanjye nawe ni ukuberaho u Rwanda. Abo turi bo, ibyo dukora, ibyo dutunze byose ni uko dufite u Rwanda. Rutariho ntiruriho!”

“Rubyiruko tuzirikane ko ntacyo u Rwanda rutugomba, ahubwo turugomba byinshi Tuzirikane ko nubwo twize, dusobanukiwe, twahawe amahirwe yo kubaza no kubazwa ibijyanye n’igihugu cyacu. Hari umurongo ntarengwa! Jenoside yakorewe Abatutsi ntabwo igibwaho impaka! Twibuke twiyubaka.”

Ubu butumwa kandi busoza bushishikariza buri wese kuba hafi ya mugenzi we, ariko nanone uwabishobora agakora siporo “kuko buriya ifasha kuruhura umubiri, umutima ndetse n’ubwonko. Buriya yabaye n’inkingi yafashije Abanyarwanda kongera kubaho no guhura nyuma ya Jenoside yakorwe Abatutsi.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *