Gakenke: Inzu zigera kuri zirindwi zarigise

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 6 Gicurasi, mu Murenge wa Mugunga, Akarere ka Gakenke, umusozi witse inzu zigera kuri zirindwi zirarigita.

Ubuyobozi butangaza ko umuturage umwe yajyanwe mu Bitaro nyuma yo guhungabanywa n’ibyo yabonye.

Amakuru avuga ko mbere yo kwika k’uyu musozi byabanjirijwe n’ibimenyetso byagaragaye kuri uwo musozi mu mpera z’icyumweru gishize.

Byatangiye hika igice gito cyawo, Ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke bwihutira kwimura bamwe mu baturage bawuturiye mu kubarinda ko wazariduka ukabatwara ubuzima.

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke Mukandayisenga Vestine yabwiye UMUSEKE dukesha iyi nkuru ko ayo makuru ariyo, ndetse bihutiye gufasha abaturage bari bahatuye ubu bose bakaba bameze neza.

Yagize ati “Ahantu hararidutse babura buri kimwe bari bafite. Ni imiryango 26 yahuye n’iki kibazo, inzu zirindwi zahise zigenda izindi 19 na zo tubakuramo kuko niho ibyo bitengu bigana, ubu bose bameze neza.”

Kugeza ubu imiryango 26 niyo yagizweho ingaruka zatewe no kwika k’uyu musozi, gusa Akarere kabashakiye aho kuba mu gihe bagitegereje ubundi bufasha ubu bameze neza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *