Ikipe yo muri Amerika yatwaye igikombe cy’isi cy’Abakecuru-AMAFOTO
Ikipe yo muri Amerika ni yo yegukanye Igikombe cy’Isi cy’Abagore Bakuru (Mamies) 2025, cyabereye muri Afurika y’Epfo.
Mu mwaka wa 2025, irushanwa ryiswe Grannies International Football Tournament (GIFT) ryitabiriwe n’amakipe aturutse mu bihugu bitandukanye birimo Kenya, Amerika, Ubufaransa, Afurika y’Epfo, Ubwongereza, Maroc, Togo n’ibindi.
Ikipe ya New England Breakers yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ni yo yegukanye igikombe itsinze Les Zamies Foot yo mu Bufaransa kuri penaliti, ku giteranyo cya 10 kuri 9.
Irushanwa ry’uyu mwaka ryabereye muri Afurika y’Epfo kuva tariki ya 2 kugeza kuya 5 Mata 2025, kuri sitade ya Nkowankowa iri ahitwa Tzaneen.
Igihugu cya Kenya ni cyo kizakira iri rushanwa ku nshuro itaha mu mwaka wa 2027.









